Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagaje igitaraganya Abadipolomate bayo bakorera mu Rwanda, inategeka ko ibikorwa byose bya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa bifungwa mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni icyemezo cyatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.
Yavuze ko iza kubahiriza inzira zose zisabwa mu bya dipolomasi kugira ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Umudipolomate wa nyuma w’u Rwanda wari muri Ambasade yarwo i Kinshasa, yavuyeyo, nyuma y’igihe aterwa ubwoba n’abayobozi ba Congo.
Ati “Mu mvugo ya dipolomasi, iri ntabwo ari itangazo (communiqué), ahubwo ni inyandiko za guverinoma z’ibihugu zihana binyuze muri za ambasade (note verbale), yohererejwe Ambasade y’u Rwanda muri RDC, mu gihe Umudipolomate wa nyuma w’u Rwanda wari i Kinshasa, kubera guterwa ubwoba bihoraho n’abayobozi ba Congo, yavuye mu murwa mukuru wa Congo.”
Guverinoma ya RDC ntiyigeze isobanura impamvu z’iki cyemezo, gusa gifashwe mu gihe umubano w’ibihugu ukomeje kuzamba.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamo urunturuntu ubwo umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda wuburaga imirwano.
Leta ya RDC yongeye kumvikana inshuro nyinshi ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo rugashimangira ko Ingabo za Leta y’iki gihugu zikorana n’umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, iri mu nkengero za Goma, ndetse yahaye amasaha 48 Ingabo za Leta ziri muri uyu mujyi kugira ngo zishyire intwaro hasi.