Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iza Uganda zateguye umukino w’amaguru wa gicuti uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025.

 

Ni umukino uteganyijwe kubera i Musanze kuri Stage Ubworoherane, amarembo akazaba yuguruye ku bantu bose.

 

Ibi bitangajwe nyuma y’umunsi umwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, anyuze kuri X agatangaza ko ingabo za Uganda n’u Rwanda ari abavandimwe.

 

Yagize ati “RDF ni abavandimwe tuva indi imwe. Duhora turi kumwe. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahurira vuba i Musanze ku mukino wo kwishyura.”

 

 

Itangazo rya RDF ryo rivuga ko uyu mukino wa gicuti uzaba saa 11h30 kuri Stade ya Musanze, uzahuza ingabo z’u Rwanda Icyiciro cya 2 n’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF).

 

Ni umukino uzaba ubaye ku nshuro ya kabiri hagati y’impande zombi.

Umukino uheruka wabereye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda urangira ingabo za UPDF zitsinze ibitego 4–3 iza RDF kuri penariti.

 

 

Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage baho, abasirikari bakuru n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byombi bigamije kubaka ikizere, kurushaho kunoza ubufatanye, no gushimangira umubano mwiza gahati y’ibihugu byombi.