Ingabo za Leta y’u Rwanda (RDF) zirashinjwa n’Umuryango w’Abibumbye kwifashisha misile isanzwe ihanura indege kugerageza kurasa ‘drone’ yayo iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi birego byashyijwe RDF binyuze mu nyandiko yasohowe n’Ibiro Ntaramakuru AFP. Iyo nyandiko iragira iti “Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, missile bikekwa ko ari iya Surface-to-air missile y’Ingabo z’u Rwanda yagerageje kurasa drone y’ubutasi ya Loni, gusa ntiyayihamya.”
Iyi nyandiko igaragaza ko bikekwa ko iyo misile yarasiwe ku modoka y’umutamenwa yari mu gace M23 igenzura. AFP yungamo iti “ubutasi bwo hanze y’igihugu bw’u Bufaransa buremeza ko iyo modoka y’umutamenwa yo mu bwoko bwa WZ551 ikoresha système ya surface-to-air missile, ni iy’u Rwanda.”
Inyandiko biriya biro Ntaramakuru by’Abafaransa byagendeyeho ngo iherekejwe n’amafoto abiri yafatiwe mu kirere. Ni amafoto agaragaza imodoka y’umutamenwa (idatoborwa n’amasasu) y’amapine atandatu hejuru yayo ihetse radar ndetse na système yifashishwa mu kurasa missile.
MONUSCO yatunze agatoki Ingabo za bimwe mu bihugu bivugwa mu makimbirane yo muri RDC. Mu nyandiko ya Loni ubwoko bwinshi bw’intwaro bwifashishijwe na M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda” mu kugerageza guhanura indege zitandukanye ndetse ngo izi mpande zombi zifite imbunda zishobora guhanura indege.
Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri iriya nyandiko, cyakora ni kenshi u Rwanda rukunze kuvuga ko ntaho ruhuriye nibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe MONUSCO ivuga ko nta mutwe n’umwe ubarizwa muri RDC utunze intwaro zishobora guhanura indege.