Abajyanama mubya gisirikare muri za ambasade ziri hano mu Rwanda, baganirijwe ndetse basobanurirwa uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu, ndetse no hanze yacyo. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023 ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Let. Gen Mubarakh Muganga, ubwo yakiraga aba bajyanama mubya gisirikare, yavuze ko ibi biganiro ku mutekano ari inzira y’ingenzi mu gukomeza ubufatanye no gushyigikirana hagati y’ibihugu by’amahanga n’u Rwanda. Yashimangiye ko kandi RDF yizerera idashidikanya ubufatanye butajegajega hagati y’abafatanyabikorwa bayo.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza impungenge ku mutekano warwo, ahanini kubera ubufatanye bw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.
Umuyobozi w’ihuriro rya Defence Attachés mu Rwanda, Col Didier Calmant, yabanje gushima RDF mu bihe yizihizamo umunsi wo kwibohora. Yavuze ko ari igikorwa gikomeye kuko gituma habaho gusangira ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano ndetse n’igisirikare.
Ibi biganiro byateguwe n’inshami rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, byitabirwa n’aba Defence Attachés 30 n’ababungirije bahagarariye ibihugu 23 bya Algeria, U Bubiliga, Botswana, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Czech, Denmark, Misiri, U Bufaransa, U Budage, U Butariyani, Kenya, u Buholandi, Pologne, U Burusiya, Koreya y’epfo, Suwede, Sudan, Turikiya, Uganda, U Bwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Zimbabwe.
Nyuma y’iki kiganiro aba basirikare basuye ishuri rya gisirikare rya Gako, rihugurirwamo abasirikare ba RDF boherezwa mu butumwa bw’amahoro ndetse rigatangirwamo amasomo y’abasirikare bategurwa ku rwego rwa Ofisiye. Iki gikorwa gihuza ba Defence Attachés gitegurwa na RDF mu buryo buhoraho, kigamije kubungabunga umutekano waba uw’imbere mu gihugu no hanze ya cyo, hagamijwe kubaka ubufatanye hagati y’inzego za gisirikare n’iz’umutekano.