Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko atari itegeko kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajya bajyanwa gukora imyitozo ya gisirikare, bijyanye no kuba ayo masomo asanzwe atangwa. https://imirasiretv.com/umugore-uherutse-gupfusha-umukobwa-we-yitabye-imana-azize-ibyo-yakorewe-nimbwa-yororaga-mu-rugo/
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, aho bwavugaga ku gikorwa cyo kwinjiza mu ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi wa RDF, yasobanuye ko umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu. Yagize ati “Icyiciro cya mbere, ni Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare, ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu. Ibindi byiciro birimo icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko.”
Yakomeje avuga ko icyiciro cya gatatu kirimo Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi. Ati “binjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda, bahabwa imyitozo yihariye.”
Abajijwe ku kuba RDF yajya ijyana mu myitozo ya gisirikare abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye nk’uko bigenda mu bihugu byinshi, Brig Gen Rwivanga yavuze koi bi atari itegeko. Ati “Twebwe dufite ya masomo tujya duha abana b’abanyeshuri kandi ni amahitamo ntabwo ari itegeko. Ngira ngo itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije amashuri yisumbuye agomba kujya kwitoza.” https://imirasiretv.com/rib-yasabwe-gukurikirana-abarimo-yago-godfather-na-m-irene-bamaze-iminsi-baterana-amagambo-ku-mbuga-nkoranyambaga-hakazamo-nibyo-gutukana/