RDF yanyomoje amakuru y’ifatwa ry’umusirikare wayo muri RDC

Igisirikare cy’u Rwanda cyanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari umusirikare wayo waba warafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ayo makuru yatangiye gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abaturage bo muri RDC n’Abanyarwanda badacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barajwe inshinga no kurusiga icyasha mu mahanga nyuma y’uko Igisirikare cya RDC cyeretse uwo musirikare itangazamakuru kivuga ko ari Umunyarwanda cyafashe.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC bizwi nka Sokola 1 Grand Nord-Kivu yabwiye abanyamakuru ko uwo musirikare yabarizwaga mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda kandi ko yafatiwe mu ntambara yabereye hagati ya Mombasa na Ndoluma.

Uwo musirikare bivugwa ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, bikavugwa ko yafashwe ku wa 21 Ukuboza 2024.

Binyuze mu mashusho yakwirakwijwe n’Igisirikare cya RDC, uwo musirikare yavuze ko yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma ngo yinjiriye mu gisirikare cy’u Rwanda i Gabiro, ariko ngo aza koherezwa muri RDC kandi ko agiye kumarayo umwaka n’amezi make.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwasubije abatanze ikirego cyo kweguza Apotre Gitwaza

Muri ayo mashusho uwo musirikare avuga ko muri RDC hoherejwe diviziyo enye z’igisirikare cy’u Rwanda.

Binyujijwe ku rubuga rwa X rw’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF yifashishije ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru wo muri RDC, Justin Kabumba, ivuga ko ibivugwa ari ibihuha.

Yagize iti “Aya ni amakuru y’ibihuha”.

Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakunze kubishinja u Rwanda. Ni ibirego rutahwemye kugaragaza ko bidafite ishingiro.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko kuvuga ko ari rwo rufasha umutwe wa M23 ari urwitwazo rw’ubuyobozi bwa RDC bwananiwe gukemura ikibazo cy’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo bambuwe.

U Rwanda kandi rwakomeje gushinja FARDC guha icyicaro no gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

RDF yanyomoje amakuru yerekana ko hari umusirikare wayo wafatiwe muri RDC

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved