Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryakeye zarashe abanye-Congo babiri, nyuma y’uko zibahagaritse bagerageza kwinjira mu Rwanda bakabyanga. Byabaye ahagana Saa mbili n’iminota 15 z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, bibera ku mupaka wa Kabuhanga mu mudugudu wa Kambonyi, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu.
Raporo BWIZA dukesha iyi nkuru yabonye ivuga ko bigitangira bariya banye-Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda baciye mu nzira itemewe. Ubwo bari bageze nko muri metero eshanu ku ruhande rw’u Rwanda abasirikare bo muri batayo ya 63 y’Ingabo z’u Rwanda babasabye guhagarara barabyanga, biba ngombwa ko babarasaho.
Abarashwe harimo uwitwa Kabange Nepo w’imyaka 17 y’amavuko, akaba akomoka ahitwa Cyegera aho muri Chefferie ya Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo. Undi ni Biryamunsi Valentin na we w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu gace kamwe na mugenzi we bari hamwe. Icyari kibazanye mu Rwanda nticyigeze gitangazwa. Umwe muri bariya banye-Congo yarashwe mu mugongo na ho mugenzi we araswa akaboko. Biryamunsi nyuma yo kuraswa yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugeshi, na ho Kabange Nepo ajya kuvurirwa ku bitaro bya Gisenyi.