Ku wa 18 Ukuboza 2023, nibwo Perezida Tshisedeki yatangaje ko ashaka gutegura intambara ngo atere u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda, RDF, zatangaje ko ziteguye intambara imaze iminsi iririmbwa na Perezida Tshisekedi, nyuma y’uko aherutse kwigamba ko ingabo ze zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali zibereye mu Mujyi wa Goma.
Ubwo Tshisekedi yari imbere y’imbaga y’Abanye-Congo benshi yavuze ko arambiwe icyo yise agasuzuguro, ubwicanyi n’ubusahuzi bw’u Rwanda binyuze mu mutwe wa M23, ibyo ngo yifuza gushyiraho akadomo. Icyo gihe yakoresheje amagambo mabi arimo ibitutsi nyandagazi avuga ko umunsi yateye u Rwanda, Perezida Kagame azahungira mu ishyamba, ngo kuko atazarara iwe.
Perezida Tshisekedi yagize ati “Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo kubutaka, turi hano iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.” Aya magambo ya Tshisekedi yamaganiwe kure n’abantu batandukanye, ndetse hari na bamwe bamubwiye ko iyo ntambara yifuza n’u Rwanda ishobora kurangirira i Kinshasa.
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aherutse kubwira The New Times ko Ingabo z’u Rwanda zatojwe guhora ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyose cyaterwa. Yagize ati “ Ndasuburisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare, Turiteguye, kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye, nta gishya kiri ku kwitegura kwacu.”
Kugeza ubu u Rwanda rwongeye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abaturage nyuma y’uko imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 yongeye kubura.