Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi babishaka kwiyandikisha kugira ngo binjire mu ngabo z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Werurwe 2025, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu ngabo bizatangira ku wa 08 Werurwe 2025 kugeza ku wa 06 Mata 2025.
Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako).
Abaziga mu mashami avugwa muri iri tangazo bazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) uretse abaziga mu ishami ry’ubuvuzi, bazarangiza bafite impamyabumenyi ya A1.
Rigaragaraza ibigenderwaho kugira ngo umuntu abashe kwemererwa harimo icyemezo cy’uko yarangije amashuri yisumbuye no kuba afite hagati y’imyaka 18 na 21 ku basirikare bato.
Abiyandikisha kuba aba-ofisiye nyuma y’umwaka umwe basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), kuba bafite imyaka hagati ya 21 na 24 no kuba batarengeje 27 ku bize Medecine na Engineering.
Abiyandikisha kuba abofisiye nyuma y’imyaka itatu bo basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije amashuri yisumbuye mu masomo y’Ubugenge-Ubutabire n’Imibare (PCM), Ubugenge-Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) cyangwa ishami ry’Ubumenyi Nyabantu (Humanities).
Ribasaba kandi kuba baratsinze kandi bafite amanota abemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 22 y’amavuko; gusa bose bemererwa bamaze gutsinda ibizamini by’ijonjora bahabwa mbere yo kwinjira.
Itangazo rivuga ko abiyandikisha bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri bize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire gitangwa n’umurenge.