Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.
RDF yatangaje ko yababajwe n’umusirikare warashe abaturage mu kabari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi mu Kagari ka Rusharara abantu batanu bakahasiga ubuzima.
Ni igikorwa cyabaye mu masaha y’ urukerera tariki 13 Ugushyingo 2024 aho Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abantu batanu bagapfa.
Abaturage bo mu kagari ka Rusharara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, mu ma saa saba z’ijoro.
Imwe mu mpamvu yatumye Sgt Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza undi ntiyishyure, bituma nyiri akabari agira ati «genda uzagwe mu ishyamba uzerera.»
Abaturage bavuga ko Sgt Minani yagize umujinya agasohoka akagaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.
Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze guhagarika Sgt Minani kugira ngo azagezwe imbere y’ubutabera, Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bukaba bwihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo.