Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko umusirikare wayo, Sergeant Sadiki Emmanuel, yambutse imbibi z’u Rwanda n’u Burundi atabigambiriye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025.

 

Itangazo rya RDF rivuga ko Sgt Sadiki, usanzwe ari umushoferi mu ngabo, yarenze imbibi z’i Gasenyi–Nemba agera ku butaka bw’u Burundi, ahita afatwa n’inzego za Polisi y’icyo gihugu. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, iri mu murenge wa Busoni, Intara ya Butanyera.

 

 

RDF yise iki kibazo “impanuka isanzwe ishobora kuba ku mupaka”, ikavuga ko ibabajwe n’uko byagenze. Yongeyeho ko irimo gufatanya na Guverinoma y’u Burundi mu biganiro bya dipolomasi kugira ngo uwo musirikare agarurwe mu gihugu cye.

 

 

RDF yatangaje ko izakomeza inzira ya dipolomasi mu gukemura iki kibazo mu mahoro, kugira ngo Sgt Sadiki asubizwe mu Rwanda.