Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama 2026, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyohereje itsinda rya ba injenyeri muri Jamaica, igihugu cyo mu Birwa bya Karayibe, kugira ngo bafashe iki gihugu kongera kwiyubaka binyuze mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’umuyaga ukabije (Melissa) umwaka ushize.

 

Kohereza ingabo byakozwe hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Jamaica agamije gufasha mu gusana ibikorwa remezo bikomeye byangijwe n’ibiza.

 

 

Mbere y’uko bahaguruka berekeza muri Jamaica, aba ijenyeri ba RDF bagejejweho ikiganiro cyatanzwe na Brig. Gen. Faustin Tinka, umuyobozi w’ishami ry’imashini rikoresha ibimashini birimo n’ibifaru mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, wasabye abakozi boherejwe gukoresha ubumenyi bwabo bwose, ubunyamwuga, ndetse n’ubuhanga mu bya tekinike kugira ngo basohoze neza ubutumwa bahawe n’Ubuyobozi bwa RDF.

 

Yashimangiye ko abagenerwabikorwa babo bagomba kuzumva neza ingaruka nziza z’akazi kabo. Yagaragaje indangagaciro zisobanura RDF, cyane cyane disipuline, igize umusingi w’ingabo.

 

Yahamagariye abasirikare bakuru n’izindi nzego kubahiriza no kurinda indangagaciro za RDF igihe cyose.

 

 

Inkubi y’umuyaga Melissa yibasiye akarere ka Karayibe mu mpera z’Ukwakira 2025 n’ubukana bukabije. Jamaica yagezweho n’ingaruka zikomeye cyane, bituma abantu benshi bitabira ibikorwa byubutabazi.