Real Madrid yisanze izahura na Atlético Madrid muri ⅛ cya UEFA Champions League, nyuma ya tombola y’iki cyiciro yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.

 

Ni ku nshuro ya mbere UEFA Champions League iri gukinwa mu buryo bushya, aho amakipe ya mbere yabonye itike ya ⅛ binyuze mu mikino yakinwe mu buryo bwa League.

 

Amakipe atarabonye itike ku nshuro ya mbere yagize amahirwe yo gukina iya kamarampaka, yakuranywemo hagati yayo haboneka andi umunani azakina iki cyiciro mbere y’uko habaho tombola.

 

Tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi, yasize Real Madrid yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Manchester City, ihuye na Atlético Madrid bisangiye umurwa mukuru wa Espagne.

 

Ni umukino ukomeye muri iki cyiciro kuko aya makipe yombi atari ubwa mbere arihuriyemo, gusa Real Madrid igashobora Atlético Madrid.

 

Umukino ubanza w’amakipe yombi uzaba hagati ya tariki 4 na tariki 5 Werurwe, ubere Santiago Bernabeu, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Riyadh Air Metropolitano kuri 11 cyangwa 12 Werurwe.

 

Uko andi makipe azahura muri UEFA Champions League

 

PSG vs Liverpool
Feyenoord vs Inter Milan
Borussia Dortmund vs LOSC Lille
Club Brugge vs Aston Villa
PSV vs Arsenal
Bayern Munich vs Bayer Leverkusen
Benfica vs FC Barcelona

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.