Ni mu mudugudu w’agahinga mu kagari ka Muko mu murenge wa Jali ho mu karere ka gasabo aho hari bamwe mu batujwe munzu zubakiwe abatishoboye, bakaba bari kurira bavuga ko kwimukira muri izi nzu nta kintu basanzemo yewe nta n’icyo bazanye ku buryo ngo inzara yenda kubatsinda munzu.
Bavuga ko bagera muri izi nzu baje gutuzwamo batangiye no gusaba abaturanyi babo nabo batangira kubinuba, kuburyo ngo nihatagira igikorwa rwose bazasanga inzara yarabishe. Umwe muri aba baturage agira ati” baduherekesheje isombe, intoryi, mbese ibintu nk’ibyo nama teyi nibiki, ubwo birangije dutangirana no gufunguza. Inzara iraturya cyane iratubashije, reba ko mfite imyaka 40 nkaba meze nk’umuntu ufite imyaka 100 kubera inzara. Ni inzara insajishije kubaho nabi, nta kintu tugira, gusaba byo twabicitseho kuko abaturage baraturambiwe”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko abaturage babarambiwe kuko babashwishurije bababwira ko bagomba kubavira mu ngo ngo barimo gusabiriza. Mu kugenzura niba iki ari ikibazo rusange TV1 yasuye imiryango 8 mu miryango irenga 25 yatujwe aha hantu, bahageze koko basanga munzu zabo nta kintu kirimo uretse udusambi gusa n’amahema basasa ubundi bakaryamaho.
Safari Emmanuel umwe mu baturage b’aha ngaha ubwo bahamusangaga yari aryamye munsi y’ibiti yikinze izuba ndetse arimo gutaka inzara, ku buryo yanabanje kubasaba kugira ngo batamuvugisha akuka asigaranye kagashira bikarangira, gusa agaragara nk’umuntu ufite integer nkeya ku maso ndetse n’umubiri urebeye kuko agaragara aho avuga ko uko agaragara byose nta kindi kibitera uretse inzara.
Yagize ati” nimwitegereza mukareba, murareba ari iki kindi cyaba cyarangize gutya? Hari ukuntu bavuga ngo uburozi, njye ntabwo nzi, ndabatije ndakomeje, nta mwuka mfite rwose munyihanganire, nshuti yanjye mwakoreye roho mutagatifu mukandeka? Nta buzima, nta buzima, nk’ubu njyewe ku giti cyanjye nasaba ibiryo”.
Ubwo bashakaga kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Jali ntago bwabashije kuboneka, gusa minister w’ubutegetsi bw’igihugu gatabaji JMV ahagarariye minisitiri w’intebe mu nteko rusange, ubwo yavugaga ku batujwe mu midugudu yabatishoboye, yavuze ko guturisha umuturage mu mudugudu biba ibiganisha umuturage mu kubaho neza. Yavuze ko ari gahunda yatangijwe mu midugudu ine y’icyitegererezo, gusa nanone bikaba bitari gukunda ko itangizwa hose icyarimwe, kuko babanje kureba uko batuza abaturage ubundi imibereho myiza ikaza noneho bafite aho bari gutura.
Mu midugudu imwe n’imwe ituzwamo abatishoboye usanga bose bahuriye ku kibazo cy’uko aho bagiye gutura nta kintu bahasanga yewe nta n’icyo bajyanye, ndetse kandi ugasanga naho bimukiye nta munsi y’urugo bagira kugira ngo babe bahahinga na duke two kuba turimo kubunganira ahubwo ugasanga bateze amaboko leta ngo abe ariyo ibafasha.
Ibyifuzo by’aba ngaba bavuga ko byibura inkunga bahabwa ikaramba ari uko bahabwa inkunga mu buryo bw’amafranga kabone nubwo yaba ari make ariko yo byibura ishobora kuramba.
Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.