Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wabeshyuje Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashinja Leta y’u Rwanda kuwuha ubufasha kugira ngo uzatere igihugu cye.
Kuva mu mwaka ushize wa 2025 Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda ruha ubufasha uriya mutwe, kugira ngo uzatere u Burundi.
Ni ibirego uyu mugabo yongeye gushimangira mu minsi ishize, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakurukazi wo muri Angola witwa Harianna Veras Victoria, aho yumvikanye yita uwo mutwe “igikoresho cy’u Rwanda”.
Ni ikiganiro cyananyujijwe kuri chaîne ya YouTube ya Televiziyo y’Igihugu cya RDC (RTNC).
Umuvugizi wa RED-Tabara, Patrick Nahimana, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama, yavuze ko iby’imikoranire Ndayishimiye avuga ko iri hagati y’u Rwanda na wo ari ibinyoma.
Ati: “RED‑Tabara yakunze guhakana kugira aho ihurira n’icyo gihugu (u Rwanda), kandi izakomeza kubikora mu gihe cyose agahimano ka Ndayishimiye kakiriho. Arabizi neza ko abeshya, kandi amagambo ye aheruka yatangarijwe mu bitangazamakuru byo muri Congo agaragaza uburyarya bwe.”
RED-Tabara yagaragaje ko nta muntu n’umwe ukurikira Politiki yo mu karere utazi ko ku wa 30 Nyakanga 2021 u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi bayo 19, nyuma yo kuyoba bakisanga mu ishyamba rya Nyungwe.
Yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rukorana na yo kandi bizwi ko rukomeje kuganira n’u Burundi mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Nahimana kandi yanyomoje Ndayishimiye ukunze kuvuga ko abarwanyi ba RED-Tabara ari bo bagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi muri 2015, ashimangira ko “abari inyuma y’iryo hirika ry’ubutegetsi ryapfubye bazwi neza, ni abasirikare ba FDNB bari mu nshingano zabo mu gihe RED-Tabara yashingwaga muri 2011”.
Ku bijyanye n’imikoranire u Burundi buvuga ko iri hagati y’uriya mutwe na AFC/M23, wavuze ko “nta mubano n’umwe dufitanye n’uwo mutwe wo muri Congo, haba mbere cyangwa mu gihe cy’intambara ya Congo”.
RED-Tabara yashimangiye ko irwanira gutegura “amatora anyuze mu bwisanzure, muri demukarasi no mu mucyo”, ndetse na Ndayishimiye wigiza nkana abizi.
Yunzemo iti: “Mu rwego rwo kwirinda gusubiza ku byo dusaba, Perezida Ndayishimiye akwirakwiza nkana ibinyoma mu rwego rwo kumvisha amahanga ko hari aho RED-Tabara ihurira n’u Rwanda.”
Uyu mutwe uvuga ko Ndayishimiye ayobya abantu abizi kugira ngo amahanga atibuka ko ishyaka CNDD-FDD ryamushyize ku butegetsi rikomeje kwica ibikubiye mu masezerano ya Arusha biwemerera kubaho.