Igihugu cya congo gikomeje kurangwamo intambara irimo kubahuza n’umutwe witwaje intwaro wa M23, aho bakomeje gutangaza ko n’u Rwanda rurimo gutera inkunga izi nyeshyamba n’ubwo u Rwanda rubihakana, ubu noneho congo ifite ubwoba bw’uko igihugu cya Uganda gishobora kuba cyaza gufasha u Rwanda muri iyi ntambara.
Ibi bije nyuma yaho perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni aje mu Rwanda maze akakirwa n’abaturage b’u Rwanda neza bamwishimiye cyane, rero igihugu congo cyatangiye kugira ubwoba bw’uko bakongera kugitera nkuko byabaye mu mwaka w’2000.
Igihugu cya Congo cyatangiye kuba cyakwica abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda batitaye igihe uwo muturage yaba amaze aho muri Congo, kuko hari abanyarwanda benshi babayeyo kubw’abakoroni nyuma yo gukata imipaka y’ibihugu.
Mu minsi ishize abasirikare barinda perezida wa congo basabye uruhushya rwo kuza gutera u Rwanda, ariko perezida wabo akaba ntakintu yabasubije. Abanye congo bari mu mwuka wo gushaka kuba baza gutera u Rwanda kuko n’abaturage baho barigaragambije basaba ko Perezida Paul Kagame yakwegura bamushinja ibyaha by’ubwicanyi.