Uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev. pasiteri Karangwa John, yavuze ko umushumba wa ADEPR Ndayizeye Isae uhembwa miliyoni 5frw, adakwiriye kumubuza kujya guhahira urugo rwe kandi atamuhemba. Ibi bibaye nyuma y’uko Karangwa yari yandikiye Ndayizeye ibaruwa imusubiza amubwira ko akwiye kwegura ku nshingano za gishumba.
Aganira na Rubanda, Karangwa yavuze ko Umushumba wa ADEPR, Ndayizeye yamwandikiye amusaba kwegura ku nshingano ze nyuma y’uko ngo yari yagiye mu gihugu cy’u Bugande adasabye uruhushya. Karangwa yavuze ko Ndayizeye nta bubasha afite bwo kumwambura ubushumba kuko Atari umukoresha we, anamusaba kwegura cyangwa se urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ruzamweguze.
Abajijwe impamvu yasabye umuyobozi wa ADEPR kwegura yavuze ko ‘icyo twamushakagaho ajya ku buyobozi sicyo twamusanzemo, kuko nanjye akimara gutorwa numvaga mwizeye nkumva ko aje kunga abanyatorero bari bafite ibibazo bitandukanye ariko siko byagenze, ahubwo yazanye umwiryane mu itorero ari nabyo byatumye habaho bamwe bashoye itorero mu manza, kubwibyo rero nasanze adakwiye kuyobora itorero ahubwo akwiye kwegura byakwanga akeguzwa.’
Abajijwe impamvu yagiye Uganda adasabye uruhushya pasiteri Ndayizeye, Karangwa yavuze ko Atari umukozi we bityo adakwiye kubanza kumusaba uburenganzira, ati “Umuntu uhembwa miliyoni 5frw ni gute yambuza kujya guhahira urugo rwanjye kandi atampemba? Ikindi ni uruhe rwego rwamuhaye inshingano z’abinjira n’abasohoka mu gihugu ko Atari migration?”
Rev. pasiteri Karangwa John yasabye umuyobozi wa ADEPR Ndayizeye Isae kurekera aho kumusebya, kumutoteza no kumutesha agaciro mubo yayoboye na we arimo.