RGB yafunze insengero 185 zo mu Karere kamwe gusa

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwemeje ko bwafunze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa.https://imirasiretv.com/umushumba-yafatiwe-mu-rugo-rwabandi-ari-kwiha-akabyizi-bimuviramo-kujyanwa-mu-bitaro-ari-intere/

Ibisabwa byasuzumwaga birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba. Hiyongeraho kandi kuba urusengero rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n’ibindi.

Nyuma y’ubwo bugenzuzi bugikomeje, mu nsengero 282 zagenzuwe muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze, 185 hafashwe umwanzuro ko ziba zifunzwe kugira ngo zuzuze ibisabwa zongere gukomorerwa.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, aho yavuze ko ubugenzuzi bugikomeje kandi ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abahasengera nk’uko amabwiriza ya RGB yamenyeshejwe amadini n’amatorero abiteganya.

Yagize ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”

Yakomeje agira ati “Ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.”

Visi Meya Kayiranga yakomeje agira inama abakirisitu yo kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa n’abazibaha ariko bagaharanira no gusengera ahantu hadashyira ubuzima mu kaga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved