Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugiye gutangira gukurikirana umwarimu witwa Bukuru Aaron, wo ku ishuri rya GS Murira ryo mu Kagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza ho mu Karere ka Rusizi, uvugwaho gutera inda abakobwa bane biga kuri icyo kigo nyuma yo kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. https://imirasiretv.com/umugore-yabyaye-abana-11-barimo-abahungu-umunani-nabakobwa-batatu-amafoto/
Aya makuru yamenyekanye ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, ubwo habaga ubukangurambaga bwo gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rushingiye ku gitsina n’ibyaha byibasira urubyiruko. Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze ndetse na Polisi.
Umwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa biga kuri iri shuri yavuze ko umukobwa we amubwira ko atazasubira kuri iri shuri, kubera ihohoterwa bakorerwa yakorewe. Ati “Turasaba ubuyobozi ko uriya mwarimu yakurikiranwa akaryozwa ibyaha yakoze.”
Umuyobozi wungirije w’ababyeyi barerera muri iri shuri, Ntirumenyerwa Olivier avuga ko uretse uyu mukobwa wakuriwemo inda hari abandi bakobwa batatu batwite barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni kandi bose bikekwa ko batewe inda n’uyu mwarimu. Ati “Turasaba ubuyobozi ko abanyeshuri nibatangira bwazaza mu kigo bukaganiriza abanyeshuri ku kwirinda ubusambanyi no kwirinda inda z’imburagihe”.
Ndahayo Evariste, uyobora G.S. Murira yavuze ko muri Gicurasi 2024 aribwo batangiye kumenya ko uyu mwarimu wigishaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye asambanya abanyeshuri biturutse ku munyeshuri yajyanye muri Cite mu Bugarama akamufasha gukuramo inda yari yaramuteye. Ati “Mu gukomeza gushaka amakuru nibwo twamenye ko hari abandi banyeshuri babiri yasambanyaga”.
Uyu mwarimu wamaze guhagarikwa mu kazi kubera gusiba iminsi itanu yikurikiranya nta mpamvu yari afite butike bivugwa ko yasambanyirizagamo bamwe mu bakobwa biga kuri iki kigo mu gihe cy’amasomo, byagera mu biruhuko akabikomereza mu nzu abanamo n’abandi barimu kuko babaga bagiye mu biruhuko.
Ubuyobozi buvuga ko kugira ngo iki kibazo kirangire burundu hakenewe ubufatanye bw’ubuyobozi n’ababyeyi b’abakobwa biga kuri iri shuri bahuye n’iki kibazo cy’ihohoterwa. Ati “Ababyeyi bafite uruhare mu gutuma abana babo batabona ubutabera, nk’ubu ku kibazo cy’uriya mwana wakuriwemo inda, bakabaye badufasha ariko basa n’aho bo n’uriya mwarimu ikibazo bagicoceye mu muryango”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yavuze ko bagiye gushaka amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri ku wateye inda aba bakobwa bane bo muri GS Murira. Ati “Nk’uko byagaragaye abenshi bimenyekanye muri ibi biruhuko. Tugiye kubikurikirana dufatanyije na RIB na Polisi ubwo abo bizagaragaho bagomba kubibazwa.” https://imirasiretv.com/umugore-yabyaye-abana-11-barimo-abahungu-umunani-nabakobwa-batatu-amafoto/