Mu kiganiro cyahuje inzego z’ubutabera n’izireberera itangazamakuru mu Rwanda kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, Umuyobozi Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga yavuze ko yamenye amakuru y’uko mu mukino w’amagare wa Tour du Rwanda havugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo bagiye kubikurikirana.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko bagiye gukurikirana neza ibivugwa ko hari ruswa muri Tour du Rwanda, hanyuma abakekwa bakurikiranwe. Ati “Twarabimenye ariko ibivugwa aba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ko yaba ari ibihuha, hari ibivugwa bifite ireme. Iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo, tugakora iperereza, ukuri kukamenyekana.”
Ruhunga yakomeje agira ati “Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana, twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bakurikiranwa, kuko dufite amategeko arengera buri gikorwa icyo ari cyo cyose.”
RIB itangaje ibi mu gihe hashize iminsi bivugwa ko hari abakobwa bemererwa akazi ko kwamamaza ariko bagasabwa ruswa y’igitsina kugira ngo bagahabwe mu gihe RIB iteganye ko umuntu wese usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi arigirirwa cyangwa wemera amasezerano ya ryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa, aba akoze icyaha.
Umuntu uhamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitaerenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 1 Frw na 2Frw. Mu gihe umuntu uhamijwe n’Urukiko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na15 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na 2Frw.