Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buraburira abashishikariza bagenzi babo kwinjira mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane buzwi nka ‘pyramid’ babizeza inyungu z’umurengera ko bashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubucuruzi bw’amafaranga bwa Pyramid bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda, aho ibigo bibukora bisaba abantu kugura imigabane runaka, ubundi bakazajya bahabwa inyungu ishobora kuzamuka bitewe n’umubare w’abantu bazanye nabo bakagura imigabane.
Iyi mikorere niyo ituma abinjiye muri ibi bikorwa buri gihe baba barajwe ishinga no kugira abandi binjiza kugira ngo inyungu babona yiyongere.
Ibi babikora banyuza amatangazo ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bagategura n’inama batumiramo abo bifuza kwinjiza muri ubu bucuruzi
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Radio&TV 1 ko abakururira abandi kwinjira muri ubu bucuruzi bakwiye ku bihagarika kuko ari icyaha.
Ati “Ibyo bintu byo gushishikariza abantu kuza kugura imigabane, mubizeza kubona inyungu z’umurengera zidashoboka bifatwa nk’ icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya, kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”
Dr Murangira yakomeje asaba abaturage gushishoza mbere yo kwinjira mu bikorwa bibizeza inyungu z’umurengera batakoreye.
Ati “Icyo tubabwira ni mugire amacyenga, shora amafaranga yawe ahantu ubona hizewe yanagaruka, kandi aba bose baza igihe gito bagahita bagenda babasize mu gihombo.”
yakomeje avugako ibibintu abantu bakibyinjiramo bakwiye nabo kubazwa impamvu bakibyizera.
Mu bihe bitandukanye muri ubu bucuruzi hagiye humvikanamo ibibazo ahanini biturutse ku kuba ba nyir’ibikorwa batabasha kwishyura inyungu baba bemereye abanyamigabane babo.
Ku wa 30 Gicurasi 2019, nibwo RIB yataye muri yombi Umuyobozi w’Ikigo cyakoraga ubu bucuruzi cya Super Marketing Global. Icyo gihe RIB yavuze ko ubu bucuruzi butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Ibi nta somo byatanze kuko undi mushoramari wo muri Nigeria, yazanye umushinga wo korora inkoko no gucuruza ibiryo byazo, nawe yasabaga kugura imigabane mu kigo cye, ubundi ukazana n’abandi bazajya batuma ukomeza kubona inyungu nyishi. Nyuma yo kugura imigabane abaturage bategereje inyungu baraheba.
Nyuma y’ibi uyu mushoramari yaje gutabwa muri yombi .
Ubucuruzi bw’amafaranga bwa “Pyramid” bwagiye bwamaganwa n’izindi nzego zitandukanye zirimo na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, ariko bugakomeza kwitabirwa uko buvutse.
kurubu izihari muziri gukorwa nizitwa T.A.T ,S.T.T,Fortunetailweb….nizindi,
impamvu byizerwa nuko abagezemo mbere Amafaranga bayahabwa naho abaje nyuma bagataha ubusa.