RIB Yafashe abatuburiraga abaturage bakoresheje inzoka n’akanyamasyo biyise abaganga (abapfumu) – AMAFOTO

Nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore 6 bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo n’icyo kwihesha ikintu cy’undi. Uru rwego rwatangaje ko mu myaka 3 rwakiriye amadosiye 117 ashingiye ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ndetse ngo abaketsweho iki cyaha ni 213 habariwemo n’abapfumu cyangwa abakora ubuvuzi gakondo ndetse n’abiyita abahanuzi mu buryo budasobanutse.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ubwo herekanwaga abagabo Batatu b’abapfumu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu muvugizi yakomeje avuga ko mu myaka itatu gusa ishize abantu 213 bariganyijwe 102,400,000 Frw.

Aba bagabo batatu berekanwaga barimo umukongomani umwe, ndetse bafatanywe impu z’inyamaswa zishwe, uducuma, utubindi, amacupa arimo ifu, utunyamasyo, inzoka, imiti ya kinyarwanda n’ibindi. RIB itangaza ko inzoka yo mu bwoko bw’inzoka yitwa Kobura (Cobra) n’akanyamasyo, abapfumu babikoreshaga babivanye ku kirwa cy’Ijwi.

Murangira yakomeje avuga ko aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha 6 birimo Gutunga, guhererekanya, kugurisha, gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi, gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza ndetse ngo byose babikoreye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge Gikondo.

Dr Murangira B. Thierry asobanura uko ubu buriganya bwakorwaga yavuze ko umwe muri abo, ni we wabonanaga n’umukiriya hanyuma abandi babiri barimo n’umukongomana bakajya inyuma ya rido (igitambaro gishyirwa mu cyumba cyangwa mu idirishya) bikitwa ko ari abakurambere.

Inkuru Wasoma:  Gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe kane gukuba kane urayizi?

Yagize ati “Muri icyo cyumba baba bashyizemo kariya kantu kameze nk’ikirugu, inyuma ya kiriya kirugu haba hari rido, rido yicayemo ngo abitwa Abakurambere […] uri ku ruhembe nk’umuganga ni uriya Kazubwenge (Izina rihinduwe) ni we uvugana n’umukiriya, yavuga bagasubiza muri ya majwi akanganye, ikinyarwanda gipfuye, umuntu bakamutigisa amafaranga bakayamukuramo.”

Uwaje agana abo bagabo babaga bafite amafaranga bumvikanye, ndetse yamara kuyatanga yahitaga ahabwa abakurambere. Kugira ngo babone andi bamusaba bavuga ko abakurambere banze ituro, bakamurebesha iyo yaturutse hanyuma bakamubwira ngo ahindukire, agahita abona inzoka n’akanyamasyo nk’ikinyemetsi cy’uko abakurambere banze ituro, bigatuma atanga andi mafaranga.

RIB yavuze ko kugira ngo imenye ubu buriganya hari umuturage wagiye gushaka abapfumu kugira ngo ashobore kugaruza 50,000,000 Frw yari yibwe ariko asabwa gutanga 8,000,000 Frw birangira atabonye, niko guhita atanga ikirego. Icyakora ngo ubwo RIB yabataga muri yombi bavugaga ko ari abavuzi nyamara nta byangombwa babifitiye.

Aba bagabo uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe cyo kugira ngo bagire uwo babeshya bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Nyamirambo.

Mu byaha bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka 10 ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 5 na 10. RIB yaboneyeho guhita isaba buri muturarwanda wese waba yaragiye mu bapfumu bakamuriganya amafaranga ko yakwihutira gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye kugira ngo bitangire gukurikiranwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved