Ku wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2023 (Ku munsi mukuru w’ubunani), bivugwa ko hari abantu babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru witwa Mukanganga Fraunie w’imyaka 75 y’amavuko bamutemaguye.
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamayaga, mu Kagari ka Shyira, mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, kugeza ubu bivugwa ko impamvu uyu mukecuru yishwe itaramenyekana ndetse n’abakoze iki cyaha ntabwo bahise bamenyekana.
Aya makuru akimara kumenyekana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza maze gafatwa abantu babiri bakekwaho ko ari bo bishe uyu mukecuru. aba bantu babiri bahise batabwa muri yombi ubu barafunzwe.
Mu rwego rwo gufasha abaturage. Kuri uyu wa 02 Mutarama 2024, abayobozi benshi mu nzego zitandukanye bateguye inama ijyanye n’umutekano bayigeza ku baturage mu masaha ya mu gitondo, kandi banihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yasabye abaturage gutanga amakuru yose baba bafite yafasha mu gushaka uwishe uriya mukecuru.