Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abaturage umunani bo mu Mudugudu wa Kabira mu Kagari ka Kigabiro mu Mureng wa Rwamiko, mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo gukubita bikaviramo urupfu umugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel bikekwa ko yari yibye ibitoki bibiri, akabura ayo kwishyura. https://imirasiretv.com/perezida-ndayishimye-yagiye-kwikuburira-umwanda-wari-umaze-kuzura-muri-za-minisiteri/
Ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama 2024, ni bwo uyu mugabo yakubiswe izi nkoni zaje kumurembya zikamuviramo urupfu. Ni mu gihe igitoki kimwe bagisanze mu rugo iwe, ikindi bakagisanga mu murima aho yari yagihishe. Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe n’abo yari amaze kwiba ibitoki bibiri ndetse ngo yari yabanje kubemerera ko abaha inyishyu [amafaranga] ariko nyuma aza kuyibura.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, wavuze ko aya mahano yabaye, nyuma yo gukeka ko uriya mugabo amaze kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rwa Ndabandora Damien, ndetse anatanga ubutumwa abwira abaturage kujya bihutira gutanga ikibazo mu buyobozi kurusha guhubukira umuco mubi wo kwihanira.
Yagize ati “Uwitwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yasanzwe yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’ imyaka 39.”
SP Mwiseneza yakomeje agira ati “Abantu umunani bakekwaho gukubira nyakwigendera bikamuviramo urupfu, barafashwe bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Bukure ndetse hahita hatangira iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Mu gihe kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.” https://imirasiretv.com/uwari-umukuru-wumudugudu-yasanzwe-munsi-yikiraro-yapfuye/