RIB yafunze abapadiri n’abanyeshuri babiri bakurikiranyweho kwica umuseminari bamukubise

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abapadiri babiri n’abaseminari (Abanyeshuri biga mu iseminari) ya Zaza, bashinjwa urupfu rw’umuseminari witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.

Abatawe muri yombi ni Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo, na Padiri Mbonigaba Jean Bosco n’abaseminari Babiri bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo.  Aba bose bafunzwe Tariki ya 16 Kamena 2024 na RIB aho bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuseminari, Shema Christian.

Amakuru ahari avuga ko byabereye aho iri shuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere. Aho bikekwa ko uyu museminari yapfuye azize gukubitwa na bagenzi be biganaga muri Petit Seminaire Saint Kizito Zaza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.”

Yakomeje avuga ko abanyeshuri babiri aribo Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

Ni mu gihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwasubije Umuvugizi wa Leta ya Congo warushinje gufotora Minisitiri wa RDC rwihishwa mu nama iheruka kubahuza

Inkuru Wasoma:  Abajya kwivuriza hanze y’igihugu baragabanutse kubera serivisi zitangirwa mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved