Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusaza witwa Twagiramungu Dieudonne w’imyaka 65, wo mu Kagari ka Kamuroha mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, akekwaho kwitwikira inzu agamije kubigereka ku mugore we. https://imirasiretv.com/mucoma-ukekwaho-kwiba-amafaranga-ya-sebuja-bamufatiye-mu-ntara-yagiye-kurya-ubuzima/

 

Uyu musaza wo mu Mudugudu wa Kamonyi, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, aho yahise ajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Nyakarenzo. Abatanze amakuru bavuze ko yakingiye inyuma, maze akinjira mu nzu (anyuze mu idirishya) akayitwika, ahita asohokera mu idirishya atazaba avuga ko umugore babyaranye abana batatu yari amutwikiye mu nzu.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Nyirangendahimana Mathilde, yemeje aya makuru gusa avuga ko uyu musaza akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ngo nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko ari we witwikiye iyo nzu babagamo agira ngo bate muri yombi umugore we.

 

Yagize ati “Asanzwe akekwaho ibiyobyabwenge, urumogi, yabajijwe aza kwemera ko ari we witwikiye yakingiye inyuma ingufuri, aca mu idirishya ageze hanze avuza induru ngo yari atwikiwe mu nzu. Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakarenzo.” https://imirasiretv.com/mucoma-ukekwaho-kwiba-amafaranga-ya-sebuja-bamufatiye-mu-ntara-yagiye-kurya-ubuzima/

Yamaze gutwika inzu yarimo acikira mu idirishya

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved