Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho gukubita umugore ukora akazi ko gusukura umuhanda mu Karere ka Bugesera.

Uwo mugabo witwa Jean Bosco Rutikanga akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 22 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama.

 

Amakuru atangwa na Polisi avuga ko yahagaritse imodoka ye, akayivamo afite inkoni, agahita akubita uwo mukozi amushinja ko yateye ivumbi ku modoka ye mu gihe yakoraga akazi ke ka buri gitondo.

 

 

Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko abaturage bahise bamenyesha inzego z’umutekano nyuma y’icyo gikorwa. Hanagaragaye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyabaye, bituma hatangira igikorwa cyo gushakisha ukekwaho icyaha, aza gufatwa.

 

 

Biravugwa kandi ko nyuma y’icyo gikorwa, ukekwaho icyaha yagerageje gukemura ikibazo aha uwo mugore amafaranga. Yabanje kwemera kumuha 3.000 Frw, ariko kubera kubura ayo kumusubiza, amuha 5.000 Frw.

 

 

Kuri ubu Rutikanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, mu gihe dosiye ye yashyikirijwe RIB kugira ngo hakomeze iperereza no gutunganya dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Inzego z’umutekano ziributsa abaturage ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe, kandi ko abakora ibyaha bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.