RIB yagaragaje umuyobozi ukomeye yataye muri yombi azira gutanga ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo rimenyesha ko rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste ukurikiranyweho icyaha cyo guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye avuga ko Kabera Védaste yahamagajwe n’Umugenzacyaha ukorera kuri Sitasiyo ya RIB I Nyamabuye ejo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2024 amubaza kuri ibi byaha ashinjwa aramureka arataha.

RIB ibinyujije kuri X yatangaje ko yamutaye muri yombi nyuma y’uko ageze iwe mu rugo akoherereza uyu Mugenzacyaha amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri telefone ye igendanwa ngo ayategeshe moto bahurire kuri Hoteli kugira ngo baganire kuri iyi dosiye.

Bivugwa ko ubwo uyu Mugenzacyaha yamaraga Kubona ayo mafaranga yahise abimenyesha inzogo bakorana maze zijya gufata Kabera zimuzana kuri Sitasiyo yaho bakorera i Nyamabuye.

Inkuru Wasoma:  Uko ubwato bwo muri RD Congo bwakoreye impanuka mu Rwanda

Inkuru Wasoma:  Aratabariza inzego umuhungu we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wakoze mu rugo imyaka 5 ngo azarongore umukobwa waho nk’igihembo abakobwa basigaye bakaba bagiye kurongorwa n’abandi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved