Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwafatiye mu cyuho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Mutembe Tom ndetse na Mutabazi Celestin, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’Ubutaka (One Stop Center) muri ako karere bakira ruswa ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo batange ibyangombwa byo kubaka.
Ibi RIB yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwabo rwa X aho bagize bati “RIB yafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Celestin Umuyobozi Ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako karere (One Stop Center_ bakira ruswa ya 5,000,000 frw kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.”
“Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo za Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irakomeza gusaba Abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose basabwe ruswa cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.”
Ingingo ya 15 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa se undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi. Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.