RIB yahishuye amayeri adasanzwe abavandimwe babiri bakoresheje biba umu-boss arenga miliyoni 10 Frw

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagabo babiri b’abavandimwe, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba umukoresha w’umwe muri bo akayabo k’amadolari agera ku bihumbi hafi 10.

Abo RIB yerekanye ko bakekwaho iki cyaha cy’ubujura ni uwitwa Mbonigaba Jean Bosco ari nawe wayateruye aho yari ari, naho mukuru we Bihirabake Jerôme akaba yarabaye umufatanyacyaha.

Uyu Bosco ajya kwiba aya mafaranga, yabanje gucunga umukoresha we ayaterura mu isakoshi, ariruka ava ku kazi arayavunjisha abwira mukuru we ngo ayafate ayabike. Bahise bacukura munsi y’igiti cy’umuvumu barayataba maze Bosco asubira i Kigali. Undi nawe akimara kubona umuvandimwe we agiye, yimuye ayo mafaranga maze ayacukurira mu nzu hafi n’ubwiherero ari naho Ubugenzacyaha bwayatahuye.

RIB igitangira gukurikirana iby’iki kirego, ayo mafaranga nyiri ukuyiba yarayatabye bayakuramo basanga haramaze kuvaho amadorali 1000 nyuma y’uko hari ayari yavunjishijwe mu mafaranga y’u Rwanda. Mu gihe nyiri ukwibwa aya mafaranga yavuze ko yagize uburangare akagendana amafaranga kashi (Cash) aho kuyabika hakoreshejwe ubundi buryo burimo ubw’ikoranabuhanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B.Murangira, yavuze ko ku bw’amahirwe uwibwe amafaranga yagize amakenga meza hakiri kare yihutira kujya gutanga ikirego, ndetse ngo na buri muntu wese akigira amakenga yagakwiye kubigenza utyo, akihutira gutanga ikirego, kuko bifasha Ubugenzacyaha mu gihe abakekwa baba batarasibanganya ibimenyetso.

Inkuru Wasoma:  Musanze: Hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye

Inkuru Wasoma:  Umugore yaguye gitumo umugabo batandukanye ari kumwe n’inshoreke abateragura icyuma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved