banner

RIB yahishyuye icyaha gikomeye gikorwa n’abari gusezerana mu Murenge, igaragaza igihano izajya iha uwagikoze

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dr Murangira B.Thierry yatangaje ko umuntu uwo ari we wese uzajya kurahira gusezerana akavuga amagambo aterekeranye agamije guterera urwenya ku ibendera ry’igihugu aba akoze icyaha cyatuma afungwa imyaka igera kuri ibiri.

Ibi Dr Murangira yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, ashimangira ko hari abavuga amagambo aterekeranye bagamije gutebya ngo bamamare, nyamara ngo ni icyaha. Yagize ati “Hamaze iminsi hagaragara abantu bakoresha ibendera ry’igihugu mu buryo butari bwo akenshi ugasanga bashakira ubwamamare mu bikorwa nk’ibyo ngibyo.”

“Hari abajya gusezerana nk’aho atasubiyemo ibyo bamubwira, agatangira kuvuga ibintu bidahuye afashe ku ibendera ry’igihugu. Akabanza akihanangiriza umugore we ngo mbere y’uko mvuga ibi ngibi urahirire ko utazajya undebera muri telefoni. Njyewe ndi umuntu uri bugusezeranye kuri uwo munsi nahita mbisubika.”

Inkuru Wasoma:  Umusore yashikuje umuntu terefone ariruka ahasiga ubuzima

Yakomeje avuga ko iyo abantu bari guterera urwenya ku ibendera ry’igihugu bifatwa nk’iyaha kandi bigahanwa n’itegeko. Ati “Iyo urebye ibendera ry’igihugu iyo habaye umuhango runaka, uko riba ryubashywe ririnzwe, wajya kubona ukabona umuntu ararikoreraho ibintu ashaka…, Icyo dushaka kubabwira nuko ibyo ari ibikorwa bigize ibyaha kandi icyaha gihanwa n’amategeko.”

Dr Murangira yaburiye abantu ababwira ko ingingo ya 2 ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge aho umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona ibendera ry’igihugu ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarengeje imyaka ibiri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved