RIB yakiriye dosiye ya Hategekimana wavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Theogene ‘Inzahuke’ akananywa amaraso ye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamije ko rwashyikirijwe dosiye iregwamo Hategekimana Emmanuel wagaragaye ku rubuga rwa YouTube asobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke’, n’abayobozi b’amashene atatu ya Youtube arimo Impanuro TV, Imanarihari TV na Urugendo Online TV.

Mu minsi yashize ni bwo Hategekimana yatangiye gusakara ku rubuga rwa YouTube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke,’ akabikora hifashishijwe imbaraga z’ikuzimu. Muri iki kiganiro yavuze ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.

Icyakora iki kiganiro kikimara kugera hanze abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo babyakiriye neza, ahubwo bahise batangira kuvuga ko amagambo Hategekimana yakoresheje agize icyaha kandi ko yari akwiye gukurikiranwa, ni nyuma y’uko yari amaze kuvuga ko yafatanyije n’ab’ikuzimu bagateza impanuka kandi ko atagombaga kuyirengaho kuko byari byanzuwe.

Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha mu gihe Kwizera Pacifique nyiri Impanuro TV, Imanirahari Pascal nyiri Imanirahari TV na Mushinzimana Samuel nyiri Urugendo online TV bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri iyi minsi abantu benshi bitabiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga, akebura abakoreraho ibikorwa bigize ibyaha babishakiramo ubwamamare cyangwa kugwiza ababareba.

Inkuru Wasoma:  Mu minsi iri imbere abantu tuzajya tugendana telefone mu mubiri aho kuyigendana mu ntoki

Yagize ati “Gushaka kwamamara biciye mu nzira mbi, nibyo koko bishobora gufasha kwamamara no kumenyekana, ariko ni iby’igihe gito kandi akenshi bikurikirwa n’ingaruka mbi zo gutakaza icyubahiro muri bagenzi bawe ndetse n’ingaruka zo kugongana n’amategeko.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uru rwego ruburira ba nyiri imiyoboro ya Youtube baha rugari abantu bagakora ibyaha barangiza bakabitangaza, ahamya ko bazajya bakurikiranwa ku cyaha cyo kuba umufatanyacyaha cyangwa kuba icyitso.

Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya

Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga isobanura ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya kabiri y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko icyitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye, bigaragarira muri kimwe mu bikorwa birimo ufasha uwakoze icyaha mu byagiteguye, mu byoroheje imikorere yacyo cyangwa mu byakinononsoye kandi yarabikoze abizi, cyangwa uwashishikaje uwakoze icyaha.

Uwakoze iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko ahabwa igihano hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved