Abasore bakekwaho kwiba ama telephone batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ndetse ama terefone bari baribye amwe asubizwa ba nyirayo. Abasore bagera kuri 6 RIB yafashe, yavuze ko ari agatsiko k’amabandi kiba ama terefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Aba kandi bafatanwe terefone 35 zose zisubizwa ba nyirazo, mu gihe abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB I Remera hakaba harimo gutunganywa dosiye zabo kugira ngo zishyikirizwa ubushinjacyaha.
RIB yashimiye ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru kuko biri gutuma abajura bafatwa. Yakomeje yibutsa abaturage kandi ko abantu bafite umugambi wo kwishora mu byaha babireka, kuko RIB ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, batazigera badohoka mu kurwanya abanyabyaha.