RIB yasabwe gukurikirana abarimo Yago, GodFather na M. Irene bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hakazamo n’ibyo gutukana

Umunyapolitike Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi muri manda ishize, yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, arusaba gukurikirana abakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda by’umwihariko YouTube barimo nka Yago, Godfather, M Irene, SKY2 n’abandi batandukanye. https://imirasiretv.com/umujura-yibye-televiziyo-ayigarura-yuzuye-inzuki-umubiri-wose/

Ni ubutumwa Dr Utumatwishima yatambukije ku rukuta rwe rwa X aho yagize ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, Godfather, M Irene, SKY2 n’abandi gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho.RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.”

Dr Utumatwishima atanze ubu butumwa mu gihe hamaze iminsi hari inkundura yo gutukana no kwandagazanya ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abiyita ko bafite abakurikirwa kurusha abandi. Umunyamakuru Yago, aherutse gushyira hanze ikiganiro avuga ko yifuza gusubiza abo avuga ko bamwibasiye barimo nka Murindahabi Irene, abashinja guha umwanya abamusebya.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.

Iki kiganiro cya Yago cyaje kinakurikira ikiganiro mpurizahamwe (Space) cyakozwe kuri X, cyari kiyobowe n’uwiyita God Father kuri uru rubuga, aho bamwe mu bagitanzemo ibitekerezo bagiye banenga Yago bavuga ko yijunditse abantu bose nyamara nta mpamvu. Nyuma yaho, Yago yakoresha amagambo aremereye by’umwihariko kuri God Father, yahinduriye izina akavuga ko ari ‘Satan Father’, ndetse akanamuvugaho ibyumvikanamo irondakarere.

Icyakora intambara iri ku mbuga nkoranyambaga nubwo yinjiwemo n’abandi benshi, igaragaramo Yago Pon Dat uhanganye n’abarimo DJ Brianne na Djihad akabafatanya na Godfather uzwi cyane kuri Twitter ndetse na The Cat uzwi cyane kuri Instagram. https://imirasiretv.com/ayo-wiba-abaturage-tuzayagabana-perezida-paul-kagame-abwira-abapasiteri-bayobya-abakirisitu-bishakira-amafaranga/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved