Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruraburira abafite ibinyabiziga, cyane cyane ababisiga mu magaraje, rubasaba gukuraho pulake zabyo kugira ngo abajura batazitwara kuzikoresha ibyaha, ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, rwerekanye abasore batandatu biganjemo abakanishi b’imodoka, bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abantu no kwiba bakoresheje pulake (plaque) zakuwe ku zindi modoka.
RIB ivuga ko abasore bafashwe bari mu kigero cy’imyaka 19 kugera kuri 22, bakaba bashinjwa gufata imodoka z’abantu bakazikuraho ibyapa biziranga, bakabyambika izindi modoka, hanyuma bakazikoresha ibyaha by’ubujura, ndetse bakagendera ku muvuduko ukabije, nyiri pulake akisanga yaraciwe amafaranga y’ibihano mu buryo atazi.
RIB na bamwe mu bakorewe ibyaha, bavuga ko abo basore bagera kuri sitasiyo bakanywesha lisansi, imodoka zambaye ibyapa bibye, bagahita biruka batishyuye, ubundi bakajya mu iduka bagapakira ibicuruzwa na bwo bagahita bacika nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira na bamwe mu bahemukiwe.
Bamwe mu bibwe babwiye itangazamakuru ko aba basore (abasirimu bagenda mu modoka z’ibirahure byijimye), banyura ku muntu ugenda mu muhanda bakamushikuza telefone, yatindiganya kuyirekura ubuzima bwe na bwo bukaba bwahatakarira.
Uwitwa Badrou Rashid mwene Muhamed Rashid, ni we uyoboye iryo tsinda rikekwaho ubujura no guhohotera abantu, ririmo kandi Niyigena Patrick, Rwigema Fred, Mwizerwa Fabrice, Niyomwungeri Pacifique na Mugabo Frank.
Aba bose bararegwa ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi hamwe n’ubuhemu.
Bane muri bo bavuka i Kanombe mu Kagari ka Kibirizi, bize mu mashuri abanza i Busanza, bakomereza muri Samuduha Integrated College no muri IPRC Kigali, bakaba ari abahanga mu gukanika imodoka.
Bafite ikigero cy’urumogi rurenze urugero mu maraso yabo, bakaba barigeze gufungirwa mu kigo cy’inzerererezi, ndetse Badrou we ngo yari yaranagejejwe mu nkiko.
Uyu witwa Badrou akoresha ikoranabuhanga akabuza imodoka kugenda, nyirayo yasaba abantu kumurebera ikibazo, abakanishi ba Badrou bakahagoboka byihuse, bagakuramo ibyuma (pièces) bizima bakamushyiriramo ibidakora, bakamusaba kuyatsa ikanga.
Icyo gihe ngo bahita bamusaba amafaranga yo kugura pièces nzima, bagahita bamushyiriramo za zindi bakuyemo, hanyuma Badrou agahita afungura rya koranabuhanga(sensors) yari yafunze, imodoka ikongera kugenda neza, nyirayo agashimira Badrou byimazeyo.
Ku mugoroba Badrou n’inshuti ze ngo bahita bajya mu rugo rw’umuntu gukora ikirori kirimo n’ubusambanyi, mu mafaranga n’inzoga basahuye mu maduka, bugacya mu gitondo bongera gusubira muri iyo mirimo mibi.
Badrou n’itsinda ayoboye, ndetse na ba nyir’inzu zikorerwamo ibirori hamwe n’inshuti basangira, bose bashobora kwisanga mu maboko y’Ubutabera, igihano bahanishwa kikaba kitajya munsi y’imyaka 25 y’igifungo, mu gihe Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi cyaba gihamye bamwe muri bo.
Umuvugizi wa RIB agakomeza agira ati “Abantu baraza bagakorera ikirori mu nzu iwawe, ntugire n’amakenga y’aho bakuye izo nzoga n’ayo mafaranga!”
Icyakora hari abandi basitari barimo Ish Kevin, Rogan na Producer Olivier, bari mu bashyizwe mu majwi na RIB ko bakurikiranwa nyuma yo gusangira n’abo basore, baregwa ubujura n’ibyaha byavamo ubwicanyi.