Bugingo Bony uzwi kuri Junior Giti mu gusobanura filime ndetse na Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy bamaze igihe bari gukorwaho iperereza kuri ubu dosoye yabo RIB ikaba yayishyikirije ubushinjacyaha kuri uyu wa 3 mata 2023 aho bakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano ku bufatanyena Dr Ngoboka Dervey. Urutonde rw’abahanzikazi bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda
Bivugwa ko izi mpapuro mpimbano Junior Giti na Chris Eazy bazikoresheje nyuma y’uko batabashije kwitabira igitaramo uyu muhanzi Chris yari yatumiwemo kuririmba I Musanze kuwa 14 Mutarama 2023 muri hotel yitwa Musanze Caves.
Amakuru agera ku Igihe avuga ko aba bombi aribo biteye ibibazo nyuma yo kunanirwa kujya kwitabiri iki gitaramo ndetse ntibanasubize amafranga bari barahawe ahubwo bagakoresha impapuro mpimbano zo kwa muganga zihimba ko Chris Eazy arwaye akanahabwa ikiruhuko na muganga. Byagarutsweho cyane muri gashyantare ubwo uyu muhanzi yahamagarwa na RIB ngo ajye gutanga ubusobanuro ku byaha aregwamo. Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.
Ubwo yahamagarwaga, Chris yasabye RIB ko bamwongerera igihe kubera ko yari afite akazi muri tour du Rwanda yabaga muri icyo gihe RIB irabyemera. Ubuyobozi bwa hotel bwatanze ikirego nyuma y’uko bwifuzaga ko bwasubizwa amafranga bwatanze hakajyaho n’indishyi ariko ntibikorwe.
Muri icyo gihe Junior Giti yatangaje ko ibibazo by’icyo gitaramo babikemuye ndetse bakanasubiza amafranga bahawe bakaba bafite n’urwandiko rwa muganga ruha Chris ikiruhuko cy’uburwayi. Nyuma y’igihe hari amakuru avuga ko urwo rwandiko yavuze rwo kwa muganga ari uruhimbano akaba arirwo RIB ibakurikiranyeho n’umuganga warubahaye.
Amakuru avuga ko uyu muganga yakoze uru rwandiko ariko mu by’ukuri nta hantu bigeze bahurira ngo amusuzume ndetse urwego rw’ubugenzacyaha rwasuzumye rusanga ari uruhimbano. Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abantu kwirinda gukoresha impapuro mpimbano ndetse no kutavugisha ukuri kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ibyaha Junior Giti na Chris eazy bakurikiranweho bihanwa n’ingingo ya 276 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iri tegeko rikaba rivuga ko igihe ibi byaha byabahama bahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n’ihazabu y’amafranga atar munsi ya miliyoni 3 ariko atarengeje miliyoni 5 z’amafranga y’u Rwanda cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.