Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwavuze ku nkuru zakozwe n’imiyoboro imwe ya YouTube ndetse n’ibinyamakuru byandika, aho ibyo bitangazamakuru byavuze ko hari abaturage umunani bo mu karere ka Ngoma bamaze amezi abiri bafunzwe, imfunguzo z’aho bafungiye RIB iziha umukire wabafungishije.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko kuwa 30 Kanama 2023 aribwo hafunzwe abantu bakurikira: Dukundane Gilbert w’imyaka 22, Habineza w’imyaka 28, Turikumana Sifa w’imyaka 20, Tuyishime w’imyaka 19, Niyongize w’imyaka 19, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 20, Uyisenga Ferdinand w’imyaka 20 na Manishimwe Cedrick w’imyaka 18 y’amavuko.
Aba uko ari umunani bafatiwe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya koperative Abahizi, bari kwiba amabuye y’agaciro. Iki kirombe giherereye mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo, akagali ka Akaziba, umudugudu wa Umuyange.
ICYAHA BAKURIKIRANWEHO: ingingo ya 167 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba. Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: 1. Uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.
2.Kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije. 3. Kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirirmo iyo ariyo yose ifitiye abaturage akamaro. 4. Uwakoze icyaha yiyitiriye akazi cyangwa se akitwaza ibimenyetso biranga umukozi wa Leta, cyangwa se by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta.
5.Kwiba byakozwe nijoro. 6. Kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe. Aba bakimara gufatwa dosiye yabo yoherejwe mu bushinjacyaha ihabwa No 0478/PPLKIBU/2023/JN/DN, Ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko ihabwa nimero RP00352/2023/TB/KGO hakaba hategerejwe itariki yo kuburana.
RIB irasaba abanyamakuru bamwe bakora inkuru z’ubutabera kwirinda kugendera ku marangamutima ya bamwe barangiza bakandika inkuru zibogamye batakoreye ubushakashatsi. RIB ivuga ko bidakwiriye kuko usanga hari kuvuka urwikekwe hagati y’abaturage n’inzego za Leta, kuko izo nzego ziba zarashyizweho kubw’inyungu za Rubanda.
Ntabwo bigomba kumvikana cyangwa ngo hagire ugira ibyo akora biganisha ku kugaragaza ko hari inzego zimwe zibereyeho kurenganya abaturage. Dr. Murangira yakomeje avuga ko nk’urugero, iyo hari abafashwe bakekwaho gukora ibyaha bafungirwa kuri sitasiyo za RIB, dosiye ikajya mu bushinjacyaha ari ho bari, ikaregerwa urukiko ari ho bari, kugeza igihe urukiko rufatiye umwanzuro wo kubarekura cyangwa kubakatira bakajya mu igororero.
Avuga kandi ko abakatiwe n’urukiko bakomeza kuba bafungiye aho bari kugeza igihe urukiko rufatiye umwanzuro. Asaba abandika inkuru ko bagomba kuba basobanukiwe uko bigenda, kugira ngo abasoma ibyo banditse bajye bahabwa ibintu bifite ireme.