Kuri ubu inkuru ikomeje guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga cyane mu bakoresha urubuga rwa X (yahose ari Twitter), ni inkuru y’umugabo wiyise Cumi na Cumi woherereje ubutumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ayigisha inama y’icyo yakora kuko asanzwe ari umujura ndetse akaba anabifitemo impano.

 

Uyu wiyise Cumi na Cumi kuri X yagize ati “Nitwa Cumi na Cumi ndi Kamonyi, nkora umwuga wo kwiba utwabandiiii kandi niyo mpano yonyine mfite, mwagira iyihe nama?”

 

Nk’uko bisanzwe mu gusiba abayandikiye bose, RIB yahise imusubiza ubutumwa bugira buti “Wiriwe Cumi na Cumi, gana station ya RIB ikwegereye barakwakira na yombi, bakugire inama yagufasha.”

 

Cumi na Cumi yahise ashimira RIB agira ati “Sawa ntacyibazoo murakozeee nukurii mukomeze murwaze!!”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.