banner

RIB yatangaje ko umunyamakuru Liliane UWINEZA yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru Uwineza Liliane rwahamagaje ngo asobonure ibirebana n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byashoboraga kubiba amacakubiri akanga kwitaba.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ayo makuru ari impamo ko uwo munyamakuru afunzwe kuko hari iperereza riri kumukorwaho.

Yagize ati “Nibyo koko Uwineza Liliane yafashwe akurikiranywe afunzwe.”

Yagaragaje ko Urwego rw’Igihugu rumaze igihe rukurikirana ibiganiro uwo mugore akora ku muyoboro we wa YouTube, bigaragara ko biganisha ku byaha ruramuhamagaza rumugira inama ku byo yari ari gukora.

Ati “Tumaze iminsi dukurikirana ibiganiro Uwineza Liliane akora ku muyoboro we wa YouTube. Tumaze kubona ko ibiganiro bye bigana mu nzira zo gukora ibyaha, twaramuhamagaye turamuganiriza ndetse tumugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi twabonaga biganisha ku byaha.”

“Icyo gihe yatugaragarije ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe.”

Dr. Murangira yagaragaje ko nyuma yaje kongera gukora ibiganiro birimo amagambo ashobora gukurura amacakubiri muri rubanda, RIB yongera kumuhamagaza undi yanga kwitaba.

Inkuru Wasoma:  Umugore wa Theo Bosebabireba arembeye mu bitaro bya Rwamagana

Ati “Tariki 17 Mutarama, 2025, yarahamagawe kugira ngo asobanure impamvu ari gukora ibiganiro birimo imvugo zishobora gukurura amacakubiri yanga kwitaba biba ngombwa ko afatwa hakoreshejwe itegeko.”

RIB yavuze ko iperereza rizakomeza afunze, akazafatirwa icyemezo hashingiwe ku cyo rizagaragaza.

Amakuru yizewe  ni uko Uwineza Liliane yabanje no kuburirwa ndetse no kugirwa inama n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, ariko ntiyagira icyo ahindura.

Ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 iteganya ko umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved