Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, DR. Muranga B. Thierry, yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, RIB yataye muri yombi Nibishaka Theogene ubarizwa mu Itorero rya Pentekote ADEPR, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Dr. Murangira yavuze ko uyu muhanuzi akurikiranyweho ubyaha birimo gutangaza amuru y’ibihuha no guteza imvururu ncyangwa imidugararo muri rubanda. Bikaba bikekwa ko ibi byaha yabikoreye ku Muyoboro wa Youtube witwa Umusaraba TV ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023.
Akomeza asobanura ko mu mwaka wa 2023 niho uyu wiyitaga umuhanuzi yakoze ibi byaha igihe yatangiraga kujya atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda. Yavuze ko Nibishaka Theogene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Mu butumwa Dr. Murangira yatanze, yibukije abantu ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda. Yagize ati “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza Itegeko Nshinga, kubera iyo mpamvu nta muntu ukwiye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga ngo akore ibyaha akeka ko nta tegeko ryamuhana.”
Yakomeje avuga ko RIB itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yagize ati “RIB irongera kwibutsa abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora mu bantu utagakwiye kugikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose. Igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azahanwa n’amategeko.”
Ibyaha Nibishaka Theogene akurikiranyweho, aramutse abihamijwe yahanishwa ibihano bitandukanye. Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenzi imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Mu gihe icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, yahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.