RIB yatangiye gukora ipereza ku bantu bakomeje kuyiyitirira bashaka kwiba amafaranga y’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaganye ubutumwa bwitiriwe uru Rwego ndetse na Sosiyete ya MTN, bw’abashaka guteka abantu imitwe kugira ngo babibire amafaranga mu buryo batazi, rutangaza ko hatangiye iperereza kugira ngo hafatwe abari inyuma y’iki gikorwa cy’uburiganya. https://imirasiretv.com/umugabo-ushinjwa-kwica-abagore-42-akabajugunya-mu-ngarani-yatorotse-gereza-yigihugu-aburirwa-irengero/

RIB itangaje ibi mu gihe hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook hakomeje gusakara ubutumwa bw’aba batubuzi. Ubu butumwa bwabashaka kwiba abanyarwanda butangira buvuga ko ari “Itangazo riturutse ku cyigo gikuru cy’Ubugenzacyaha RIB na MTN, riramenyesha buri Munyarwanda wese uzafatwa akoresha Sim Card zitamubaruyeho ko azahanwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.”

Ubu butumwa bukomeza bugaragaramo ubutekamutwe, bukomeza bwerekana inzira y’ikinyoma ngo y’uburyo abantu bakoresha basuzuma Sim Card zibabaruyeho, ariko uwabwabwanditse akagaragaza inzira za MoMo Pay ku buryo abantu babukoresheje bakatwa ibihumbi 100 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasohoye itangazo ryamagana ubu butumwa rwitiriwe, aho rwagize ruti “RIB irabamenyesha ko ubu butumwa burimo kuzenguruka atari bwo, ko ari amakuru mpimbano kandi ko ababusohoye barimo gushakishwa ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho kwibutsa abantu ko “igihe babonye ubutumwa bubasaba gukoresha umubare w’ibanga haba harimo ubutekamutwe, ko uwajya abibona yajya abimenyeshya MTN, TIGO, na RIB binyuze ku murongo wayo utishyurwa 166.”

Ubu butumwa buje mu gihe kandi abantu bamaze iminsi bagaragaza ubutekamutwe bw’abantu boherereza abandi ubutumwa babasaba kuboherereza amafaranga, bisa nk’aho bari bayaziranyeho, ku buryo iyi umuntu adashishoje ashobora guhita ayohereza, nyamara ari ubutekamutwe. https://imirasiretv.com/umugabo-akurikiranyweho-gusambanya-umukobwa-yibyariye-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga/

Inkuru Wasoma:  P. Kagame yabwiwe amagambo akomeye n’Umwami wa Yorodaniya nyuma yo gusura u Rwanda

Inkuru Wasoma:  Visi Perezida wa Malawi hamwe n'abandi bantu 9 babonetse bapfuye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved