Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku bagize uruhare mu gukwirakwiza amashusho agaragaraza abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, aho abenshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhamya ko Miss Muyango Claudine ari muri abo bakobwa. https://imirasiretv.com/nyamasheke-imodoka-yari-ivanye-abanyeshuri-ku-ishuri-yakoze-impanuka-abana-babiri-bahita-bitaba-imana-amafoto/

 

Abinyujije ku rubuga rwa X, Miss Muyango yatangaje ko ayo mashusho akomeje gukwirakwizwa n’abantu batandukanye atari aye ndetse ngo kuri ubu ikibazo cye yamaze kukigeza muri RIB. Yavuze ko icyatumye atanga ikirego cye muri RIB, ni uko ashaka kurenganurwa kuko uretse kuba aya mashusho agaragaza abakora ibiteye isoni yarahererekanwaga cyane, abenshi bakunze kuyamwitirira, mu gihe we abihakana.

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko uyu mugore yamaze kubagezaho ikirego cye ndetse banatangiye kubikoraho iperereza. Yagize ati “Nibyo twamaze kwakira ikirego cya Muyango, twatangiye n’iperereza, andi makuru aracyari ibanga kuko turacyari gukora iperereza.”

 

Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha. Ati “Ntabwo kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho biguha ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwifata no gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.”

 

Dr Murangira yakomeje yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko abazikoresha mu inzira mbi RIB ihari kugira ngo ibakurikirane bahanirwe ibyaha bakoze. Yagize ati “Ntabwo kugira shene ya youtube cyangwa ugakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biguha uburenganzira bwo kwibasira abandi cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu.” https://imirasiretv.com/nyamasheke-imodoka-yari-ivanye-abanyeshuri-ku-ishuri-yakoze-impanuka-abana-babiri-bahita-bitaba-imana-amafoto/

Miss Muyango Claudine yavuze ko yamaze gushyikiriza ikirego cye RIB kugira ngo arenganurwe

Dr Murangira yemeje ko bamaze kwakira ikirego cya Muyango, bahise banatangira iperereza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved