RIB yatangiye iperereza ku munyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza kuri Karera Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, ku byaha akekwaho yakoreye muri iyi Minisiteri.

Ibi bibaye nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024.

Aya makuru y’uko Karera ari gukorwaho iperereza yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry B, aho yavuze ko muri Minisiteri y’Ibidukikije hari abari gukorwaho iperereza. Yagize ati “Nibyo Jean D’Arc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza, ku byaha akekwa kuba yarakoze ubwo yari muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari Minisitiri w’Ibidukikije. “

Dr Murangira kandi yavuze ko ibizava mu iperereza bizatangazwa nyuma niba yakurikiranywa afunze cyangwa adafunze. Mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko Dr Mujawamariya “ Hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Inkuru Wasoma:  M23 yahaye imirimo Col. Bahati Erasto byavugwaga ko yishwe na FARDC

Inkuru Wasoma:  Umugabo yiyahuye mu mugezi wa Nyabugogo akurwamo atarapfa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved