Uyu mukecuru yitwaga Mukamuvara Saverine w’imyaka 64 y’amavuko, yari atuye mu Karere ka Muhanga. Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica uyu mukecuru, bamwe mu baturage bagakeka ko abagabo babiri barimo umwe uhamaze icyumweru ucumbitse. Mu nzu uyu mukecuru yacururizagamo n’undi waje ahamusanga.

 

Aba bagabo ngo ni uwitwa Hategekimana Gad na mugenzi we Nzabandora Paul, amakuru ava kuri Polisi avuga ko Polisi yatangiye guhiga aba bagabo bakekwaho kwica Mukamuvara nyuma yok uva aho yiciwe. Ndetse bivugwa ko Polisi yavuye mu Murenge wa Nyamabuye ibafatira mu Mudugudu wa Karama, Umurenge wa Shyongwe.

 

Hategekimana na mugenzi we jean Paul bivugwa ko bafashwe saa cyenda n’igice z’ijoro babasangana bimwe mu bikoresho byo mu nzu Mukamuvara asanzwe akoresha birimo na Telefone ye ihenze. Amakuru avuga ko Hategekimana akomoka mu Karere ka Huye naho Nzabandora akomoka mu Karere ka Rulindo. Uyu mukecuru yishwe ashinyaguriwe kui buryo babanje kumena ijisho rimwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.