Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel bo mu Mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Buyogombe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho bakurikiranyweho gukoresha ibikangisho, basiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu.
Amakuru avuga ko aba bagabo babiri ari abavandimwe, bigakekwa ko ari bo bagize uruhare mu gusiga amazirantoki urugo rwa Musabyeyezu Marie–Josée, ukuriye Umudugudu wa Rusebeya. Ubwo yatangaga ikirego muri RIB, Mudugudu Musabyeyezu yavuze ko ku wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi basize amazirantoki ku muryango w’inzu ye.
Yagize ati “Ku muryango wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki, ahantu hose bayasize.”
Uyu muyobozi ashinja aba batawe muri yombi kuko yaherukaga kubatangaho amakuru yuko ari abajura, bakamubwira ko bazamugirira nabi. Ati “Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo gihari ni uko bazengereje abantu, twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, anenga abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu. Ati “Mu by’ukuri igihari kimwe ni uko tutaramenya ababikoze ariko hari abakekwa, iperereza rirakomeza, nyuma nibwo tuzamenya niba hari abahamwa n’icyaha bakurikiranywe.”
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’iki cyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.