RIB yataye muri yombi abantu bane barimo abayobozi bakekwaho kunyereza ibiryo by’abanyeshuri

Ku wa 20 Ukuboza 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo umuyobozi n’umucungamutungo w’ikigo cy’amashuri cyo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango bakurikiranyweho kunyereza ibiryo by’abanyeshuri no gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye. Yagize ati “Banyereje ibiryo bigenewe abanyeshuri byari mu bubiko bw’ikigo, bakaba baranakoresheje inyandiko mpimbano igaragaza ko ibyo biryo banyereje byariwe n’abanyeshuri, kandi mu byukuri atari ko byagenze.”

Abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntongwe mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira yasabye abantu kwirinda ibikorwa byo kwirinda kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka ku iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, anibutsa abaturage ko iyo ufashwe uhanwa n’amategeko.

Dr Murangira yagize ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Turasaba abantu gukomeza kwirinda icyaha cyo kunyereza umutungo kuko kiri mu bidindiza iterambere ry’igihugu ndetse kigahanwa n’amategeko.”

Abatawe muri yombi bahamijwe icyaha baregwa, bahabwa ibihano bitandukanye. Uhamijwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kiva ku myaka irindwi kugeza ku icumi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Uhamijwe n’icyaha cyo gukoresha cyangwa guhindura inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko ntirenge miliyoni 5 Frw cyangwa agahanishwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku nyubako yari igiye gufungurwamo akabari muri Gasabo

Inkuru Wasoma:  Hari ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abana babo kubera ko badahuje icyo bita ‘Ubwoko’ n’abo bakundana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved