Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye y’abantu batandatu barimo Umukozi w’Igororero rya Nyanza, abagororwa batatu ndetse n’umugore n’umwana w’umwe muri bo bakurikiranweho ibyaha bitandatukanye. Batawe muri yombi na RIB kuwa 9 no kuwa 13 Ugushyingo 2023.
RIB yabataye muri yombi bakurikiranweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Mu bafashwe harimo umukozi w’Igororero rya Nyanza w’imyaka 38, wafashije kwinjiza SIMCARD zikorerwaho ibyaha bitandukanye.
Abandi ni abagororwa batatu barimo ufite imyaka 52, uwa 29 ndetse n’undi wa 55 ufungiye ibyaha bya Jenoside, hakiyongeraho umugore w’ufungiye Jenoside n’umukobwa we ufite imyaka 23. Ibyaha bakekwaho babikoreye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu kagali ka Rwesero mu mudugudu wa Murambi.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bantu bakoresha amayeri atandukanye bagashaka amakuru y’ibanze ku muntu runaka babifashijwemo n’abantu bo mu miryango yabo cyangwa abantu bahuje umugambi mubisha wo kwiba. RIB ivuga ko hari abo babeshya ko ari inkunga ya CARITAS iri gutangwa, bakabwira abantu ko nabo bujuje ibikenewe, maze bakabasaba gutanga amafaranga make ngo biyandikishe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko hari abavuga ko ari abakozi b’Imana bityo bakaba babonekewe. Ati “Hari abiyita ababikira ngo babonekewe, bakaguhamagara bakubwira ko bagufitiye ubutumwa bwa Bikiramariya bakuye I Kibeho ajyanye n’uburwayi bw’umwana wawe cyangwa umugabo, ibyo bigahuzwa n’uko bari bagushatseho amakuru ajyanye n’ubwo burwayi.”
Dr Murangira akomeza avuga ko baguhamagara bakubwira ko mwahurira I Kigali kuko bari kuva mu ntara, nyuma bakakubwira ko bazanye imodoka none ikaba ibapfiriyeho bityo uboherereze make yo kuyikoresha. Abatawe muri yombi bakoze ibyaha mu bihe bitandukanye aho iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko bibye abaturage angana 5.477.000 Frw bifashishije telefone.
Bivugwa ko bashukaga abantu batandukanye babizeza ibintu bitandukanye cyangwa se bagatinyisha ibibi birababaho, bityo bagasaba amafaranga yo gushaka intsinzi. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye yabo yohererejwe Ubushinjacyaha kuwa 14 Ugushyingo 2023.
RIB iragira inama abantu bose bafite umugambi wo gukora ibyaha ko bakwiriye kubireka kuko bitazabahira ndetse no ku bufatanye n’izindi nzego bizahashywa.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.