RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucura ibyangombwa byo kubaka

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu barimo Enjeniyeri n’abandi bubatsi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa byo kubaka ubwo bari bari kubakira abaturage.

RIB ibinyujije ku rubuga rwa X yagize iti “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, hamaze gufatwa Baririmana Mutien Marie(Enjeniyeri), Ntezirizaza Sad na Ritararenga Nicolas(Umwubatsi).

RIB isobanura ko ibi byaha babikoze ubwo bahabwaga akazi ko kubakira abaturage aho gushaka ibyangombwa binyuze mu nzira yemewe n’amategeko bahitamo kubicura. Izo nzu zagombaga kubakwa mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro, maze Umujyi wa Kigali ubasabye ibyangombwa aho kugira ngo babishake banyuze mu nzira yemewe n’amategeko bahitamo kubicura.

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge n’iya Kicukiro mu gihe dosiye zabo ziri gutunganwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe giteganwa n’itegeko. Ibyaha aba bakurikiranyweho ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iki cyaha baramutse bagihamijwe n’Urukiko bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa bagahabwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Inkuru Wasoma:  Hagaragaye abanyeshuri n’abarimu banyagirwa n'imvura iyo bari mu mashuri

Inkuru Wasoma:  Hari abagore bavuga ko barambiwe kurara irondo bakamara ijoro ryose bahetse abana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved