Hari ku wa 27 Ugushyingo 2023, abatawe muri yombi harimo Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel n’umukirisitu wo muri iri torero witwa Nubaha Janvier. Aho batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho guhimba inyandiko ndetse no kuyikoresha bagamije kweguza Umuyobozi Mukuru w’iri Torero.
Aba bagabo bakekwaho iki cyaha bivugwa ko bagikoze ubwo bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’imihimbano aho basabaga ko Umukuru w’Itorero rya ADEPR yakeguzwa. Rwamakuba Ezechiel na we uri mu bakekwaho iki cyaha, abajijwe yavuze ko urwo rutonde rwa bamwe bavuzwe ko ari abakirisitu b’iri Torero barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.
Mu gihe iperereza rigikomeje habajijwe abatangabuhamya bari kuri aya mabaruwa, bavuze ko batazi uko yanditswe ndetse nta n’uruhare babigizemo. Ndetse abakekwaho ibyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Abakekwaho iki cyaha baramutse bagihamijwe n’Urukiko bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se kimwe gusa muri ibi bihano. RIB yaboneyeho yibutsa abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko icyo cyaha gihanwa n’amategeko ndetse gifite ibihano biremereye.