RIB yataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 19 Kanama 2024, rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza ya UTB, aho bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Abatawe muri yombi ni abarimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko na Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 y’amavuko, n’umunyeshuri, Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3,033,700 Frw nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mw’ishuri batakoreye.”

Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ariwe yanyuzwagaho yarangiza akayaha abo barimu. Bivugwa ko ibi byaha byabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso, riteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Dr. Murangira yakomeje agira ati “RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri info@rib.gov.rw. RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’uburezi.”

Inkuru Wasoma:  Ushaka imirwano azaze turwane! Bwa mbere Perezida Kagame yahaye ubutumwa abashaka gutegeka u Rwanda

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitation ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo ikiri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  ‘Twiteguye kujya mu biganiro n’u Burundi kuko duhora dushaka uko ibibazo byacu byakemuka’- Alain Mukuralinda

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitation ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo ikiri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved